Kagabo vianney biography

          Rwandans are mourning Vianney Kagabo, the departed chief executive of Agaciro Development Fund (AGDF), who died yesterday....

          Vianney Kagabo wayoboraga Agaciro Development Fund yitabye Imana

          Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi kuri uyu wa gatatu ko Vianney Kagabo wayoboraga ikigega Agaciro Development Fund yitabye Imana.

          Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu mugabo yaguye mu bitaro i Nairobi muri Kenya aho yajyanywe byihutirwa kuwa gatanu ushize kubera uburwayi ari nabwo bwamuhitanye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu mu gitondo.

          Kagabo w’imyaka 53 yamenyekanye cyane kuva atangira kuyobora iki kigega, kigengwa na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, abanyarwanda bashyizeho ngo bajye bakusanya amafaranga agamije gushyirwa mu bikorwa remezo ngo bateze imbere igihugu cyabo.

          Kagabo yari amaze igihe anyuzamo akivuriza ku bitaro by’umwami Faical, gusa mu cyumweru gishize akaba yararembye akihutanwa kwa muganga.

          Kuva tariki 23/08/2012 iki kigega yari ayobowe gitangizwa ku mugaragaro na Perezida Kagame ubu kimaze kugeramo miliyari 28,3 z’amanyarwana zatanzwe n’abantu ku gi